Udushya twaranze igitaramo cyo kumurika alubumu “Batatu ku Rugamba”


altMu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru, ni bwo itsinda ry’abahanzi rya “Urban Boyz” ryashyize ku mugaragaro alubumu ya gatatatu yitwa “Batatu ku rugamba” mu gitaramo cyabereye i Remera (Petit Stade) cyaranzwe n’udushya dutandukanye.

Mbere y’uko “Urban Boys” igera ku rubyiniro(Stage) Washington yazanye na Mako Nikoshwa mu gihe yaririmbaga yikubise hasi.

alt

Ikindi ni uko Urban Boys bageze ku rubyiniro baje bafite imipira yanditseho”Super Level” nyuma yo kubaririmbira umusore Safi aza kujugunya umwe mu bafana babo maze sukurwana biva imuzi birangira nta muntu n’umwe uwujyanye kuko abashinzwe umutekano baje gukiza basanga bose umwe akurura yishyira bahitamo kuwubaka.

Muri iki gitaramo cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera hanaje abakobwa bambaye imyambarire idasanzwe mu Rwanda aho wabonaga biyambiriye nk’uko bavutse.

Ikindi cyaranze iki gitaramo nuko ubwo Jay Polly yageraga ku rubyiniro mugenzi we uzwi nka Bul Dog yamushiriye agasembuye (inzoga) ariko kubera urusaku rw’ibyuma ntiyamwumva asubirayo yiruka dore ko yari yagasomye birengeje urugero.

alt

Urban Boyz na Jackie bati TAKE IT OFF

Iki gitaramo cyakozwe mu bice bibiri: Icya mbere cyari gushyiramo Sede (C D) umuhanzi akaririmba yifashishije ibyuma ari byo bita “Play Back” naho ya nyuma cyari imbona nkubone (Live) aho wabonaga ko iri tsinda ryakoze iyo bwabaga mu myitozo.

Indirimbo zashimishe abari bitabiriye iki gitaramo ni “u Rwanda rw’amafaranga” Am G The Black yakoranye na King James ndetse n’indi yise “Uruhinja” na Bibaye,Take it off yaa Urban Boys.

Umushyushyarugamba muri ibyo birori yari Kate Gustave Nkurunziza umunyamakuru kuri Radio 10 washimishize abari aho kuko yababyiniye bigatinda naho ku buhanga bw’ibyuma hari D J Bisoso.

Abahanzi bagize itsinda rya “Urban Boys” bafashijwe n’abahanzi batandukanye haba mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu gihugu cya Uganda.

Abaturutse mu gihugu cya Uganda ni nka Jackie Chandiru,Washington mu Rwanda ni Ama G the Black,Kamichi,Kitoko,Bruce Melodie,King James,Lil G n’abandi.

Hari n’abitabiriye iki gitaramo, ariko ntibaririmba nka: Young Grace,Mr Gloire,Man Martin na Princess Pricilla

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s