P M A yateguye ubusabane ku banyamideri bose bitabiriye irushanwa rya Rwandan Premier Models Competition


Nkuko twagiye tubibamenyesha mu Rwanda hari gukorwa irushanwa rigamije gutora umunyamideri uhiga abandi mu bahungu ndetse no mu bakobwa mu irushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere rizwi ku izina rya RWANDAN PREMIER MODELS COMPETITION rikaba ryarateguwe na sosiyete imenyerewe cyane mu byo kwerekana imideri hano mu Rwanda Premier Model Agency.

Abakobwa bari mu irushanwa

Iri rushanwa rikaba ryaratangiye taliki ya 5 Ugushyingo 2012, ritangira abashaka kuryitabira biyandikisha, nyuma haza kwiyandikisha abagera kuri 95 bahita batangira imyitozo taliki ya 25 Ugushyingo 2012 uko bose biyandikishije bigishwa n’inzobere zitandukanye mu byo kwerekana imideri hano mu Rwanda harimo Ndayishimiye Jean Claude, Shema Aime na Rwizihirangabo Irene (Fillette).

Nyuma y’ibyumweru bibiri biga buri munsi hagiye kubaho ijojnjora rya mbere rizatoranyamo abakobwa 20 n’abahungu 20 bazakomeza mu irushanwa, iri jonjora rikazaba ku cyumweru taliki ya 9/12/2012 nkuko twabitangarijwe na Ndayishimiye Jean Claude Umuyobozi wa Premier Model Agency ari nayo yateguye iri rushanwa.

Abahungu bari mu marushanwa

Jean Claude yadutangarije kandi ko hateganyijwe igikorwa cy’ubusabane kuri aba bose bari biyandikishije muri iri rushanwa bakanaryitabira buzaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8/12/2012,iki gikorwa ngo kikaba kigamije kurushaho guhuza no gusabanisha abitabiriye irushanwa, kubaremamo icyizere, kubamara ubwoba no kubatera akanyabugabo ko kuzabyitwaramo neza imbere y’akanama nkemurampaka kazaba gatoranya dore ko abatoje bo batazatora.

Iki gikorwa cy’ubusabane kikaba kizabera Kacyiru muri Golf Eden Guest House hafi ya SOS Village, hazaba gusangira amafunguro,ibyo kunywa,urwenya no kugaragaza izindi mpano zitandukanye aba banyamideri bibitsemo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s