Abafana ba RIDERMAN basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Gisozi


Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’itsinda ry’abafana b’umuraperi Riderman, abibumbiye muri iri tsinda ritwa Riderman Fan Club rimaze umwaka umwe rivutse bifuje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi kuri uyu Kabili tariki ya 0 4 Ukuboza 2012.

riderman

Abafana ba Riderman Batambagijwe ibice bitandukanye by’u Rwibutsorwa Gisozi, basobanurirwa Amateka y’u Rwanda na Jenoside.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranyen’umwe mu bagize iri tsinda wanitabiriye iki gikorwa, Shema Natere Brian yatangaje icyatumye batekerezagukora igikorwa nk’iki.

Shema ati: “Ibi twabikoze kugira ngo abenshi muri twe tumenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ndetse tunigire ku mateka kugirango dutegure ejo hyacu ndetse n’ igihuge cyacu. ibi kandi twabikoze kugirango twerekane ko turi abafana b’ibikorwa bya Riderman n’igihugu cyacu, atari kuvuga ngo dukunda Riderman gusa ndetse tunamurwanira ishyaka mubyo dukora byose!”.

Si ubwambere aba bafana ba Riderman bakora igikorwa nk’iki kuko no mu kwezi kwa Munani uyu mwaka  basuye abarwayi mu bitaro bya Kigali CHUK.

Aba bafana bakaba batangaza ko bateganya no gukora ibindi bikorwa byinshi nk’abaunzi b’umuhanzi Riderman.

riderman

Nyuma y’iki gikorwa bateganya ibindi byinshi.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s