The Super Level ni abavandimwe banjye,ariko njye ndi igisumizi. Queen-Cha


Queen Cha,mushiki wa SAFI,yemeza ko The Super Level(izina rishya rya Urabn Boyz) atayibarizwamo na gato gusa ngo aba basore ni abavandimwe be.

QUEEN CHA

 

 

Queen Cha ni IGISUMIZI.

Nkuko babitangaza The super Lavel ni izina abasore bagize itsinda rya Urban boys  bahawe na producer Washington kubera ubushake n’ubushobozi yababonyemo nyuma yo gukorana imishinga y’indirimbo zigera kuri ebyiri harimo Take it Off na BMW.

Bivuye ku gitekerezo kiri zina kuri ubu Urban Boys bakaba bafite gahunda ndende ndetse bakaba bashaka kwagura ibikorwa byabo bagendeye kuri iri zina aho  batangaza ko muri iki cyumweru baza kuba bafite inzu bwite yabo izajya ibafasha ndetse ikanafasha n’abandi bahanzi bashaka kubiyungaho dore ko bavuga ko the super lavel izaba ifite n’ibindi bikorwa biyishamikiyeho aho buri muhanzi wumva ushaka kubiyungaho kugirango bagerane kuri byinshi ahawe ikaze.

QUEEN CHA

Nguyu Queen Cha.

Gusa igitangaje ni uko mu minsi ishize ubwo aba basore batangazaga abahanzi batangiranye nabo muri The Super lavel humvikanyemo umuhanzikazi Queen Cha,mu gihe nyamara uyu muhanzikazi abarizwa muri label y’Ibisumizi nkuko Riderman yabidutangarije mu minsi ishize ndetse kandi akaba yaratangiye gukorana imishinga imwe n’imwe n’iyi nzu y’Ibisumizi.

Mu kiganiro na Queen Cha yagize ati: “Njye nkorera mu Bisumizi,The super level ni abavandimwe banjye harimo musaza wanjye(Safi)bashobora kumfasha kandi ntekereza ko nta kibazo byatera Riderman(boss w’ibisumizi)kuko ni inshuti yabo,naho ubundi rwose byumvikane neza njye ndi mu bisumizi!” 

Tubajije Safi niba bataba barimo bitwaza y’uko Queen Cha ari mushiki we,bakaba bamwifashisha mu kwamamaza The super lavel kandi babizi neza ko ari mu Bisumizi,Safi yagize ati: “wapi,nta kibazo na gito kirimo man,Queen Cha ndabizi ko ari mu bisumizi kuko na Riderman niwe manager we(umujyanama)ariko ntibyatubuza kumufasha,kimwe n’undi wese wabyifuza.”

Si Queen Cha byatunguranye kumva ko agiye gukorana na The super lavel kuko na mugenzi we Young Grace bivugwa ko nawe yamaze kwinjira muri The super Lavel  akaba anabyishimiye dore ko yanamaze kwiyandikaho izina The super lavel ku nzara ze,yarazwi cyane nka numero ya mbere mubafashwa n’inzu ya Top 5 sai.

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s