Uriya mukobwa tuzamubyinisha ivumbi ritumuke-Urban Boyz


Umunyamideli Nancy Mohamed wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Bibaye ya Urban Boyz azagera i Kigali kuwa gatanu aho azaba aje kwifatanya n’aba bahanzi mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya gatatu.

nancy

Uyu mukobwa azagera i Kigali kuwa gatanu aje kwifatanya na Urban Boyz.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/11/2012 nibwo Urban Boyz bazashyira ahagaragara alubumu yabo ya gatatu bakaba batangaza ko abafana babo bazabona udushya twinshi kuri uwo munsi.

By’umwihariko, umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, Nancy Mohamed azaza kwifatanya n’aba bahanzi ndetse ngo kuri uwo munsi bazabyinana n’uyu mukobwa ari na we ugaragara mu mashusho y’indirimbo yabo Bibaye.

URBAN BOYZ

Uyu mukobwa na we akunda indirimbo za Urban Boyz.

Mu kiganiro na Urban Boyz ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Safi na Humble Jizzo bavuze ko uyu mukobwa yamaze kuba inshuti ya Urban Boyz bityo akaba azaza kwifatanya nabo mu bitaramo bafite mu mpera z’iki cyumweru. Aba basore barizeza abafana babo kuzabyinisha uyu mukobwa.

Safi ati: “Uriya mukobwa azaza kabisa. Azagaragara kuri stage abafana baumubone. Natwe tuzamubyinisha ivumbi ritumuke.”

URBAN BOYZ

Nancy Mohamed akunda Urban Boyz.

Muyoboke Alexis na we yagize ati :« Yifuje ko yaza gufatanya na Urban Boyz mu gitaramo bafite cyo kumurika alubumu yabo. Na we azagaragara kuri stage, abamubonye muri video uriya munsi bazamubona imbona nkubone.”

Yakomeje agira ati: “Se ni umuhinde nyina akaba umunyarwandakazi, yavukiye muri Tanzaniya. Ni ubwa mbere agiye kugera mu Rwanda ariko na we akunda Urban Boyz.”

REBA INDIRIMBO BIBAYE YA URBAN BOYZ UYU MUKOBWA AGARAGARAMO:


Twabibutsa ko igitaramo cyo kumurika alubumu BATATU KU RUGAMBA ya Urban Boyz kizaba kuwa gatandatu tariki ya 24/11/2012, kikazabera mu marembo ya stade Amahoro. Kwinjira ni amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 3,000 ahandi hose.

BATATU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s