Ama-g The black arashimira abamufashije bose mugitaramo cye cyo gushyira hanze album ye uruhinja


Ama-g The black arashimira abamufashije bose mugitaramo cye cyo gushyira hanze album ye uruhinja

Mu mpera zicyumweru gishize nibwo hano mu Rwanda habaye ibitaramo bitandukanye birimo ugushyira hanze ama album ku bahanzi batandukanye muri abo bahanzi harimo n’umusore ukunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop ari we Ama – G the Black ubarizwa mu bisumizi iyo album ye akaba yarayise uruhinja.

Kw’isha ya saa moya nibwo Mc Kate Gustave yari atangije igitaramo abantu batangira kugargaza ibyishimo kabone ko bari bitabiriye ariko bitari cyane nkuko byagaragaye mu bitaramo bimaze igihe biba , Gusa icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi benshi nka Christopher,Queen Cha, Benzo ,M Izzo ,Jack B,Riderman,Dream Boys,Black cent ,Fireman na Bull Dogg bo muri Tuff Gang .

Nkuko byari biteganyijwe bahanzi bataramiye abantu ariko bigeze kw’isah ya saa tatu biba ngombwa ko igitaramo gihagarikwa kubera amasha ibyo bikaba biri mu byatumye abahanzi bamwe bataririmba harimo na Nyiri igitaramo ubwe kubera gahunda ariko akaba yarahawe amahirwe yo kuririmbira abakunzi indirimbo uruhinja ubwo nyine album ye iba ishyizwe hanze ubu igitaramo gihagarikwa Gutyo .

Mu kiganiro rwandastar yagiranye n’umwe mu bantu bakurikiranira hafi showbiza mu mugi wa Musanze yatubwiye ko icyo gitaramo bishoboka ko cyafungishijwe n’umwe mu bantu bafite akabari gakomeye kaho muri Musanze nawe wari wateguye After party y’ikindi gitaramo cyari cyabereye ku murenge wa Musanze ,

Tuganira na ama-G yavuze ko we kubwe igikorwa cyari kigamijwe cyabaye kandi ibintu byose byabaye ari ugushak kw’Imana kandi ashimira abahzni bose baje kumufashe ndetse n’abatararirimbye arabihanganisha abasezeranya ko nawe azitabira ubutumire bwose bazamuha yanashimiye abandi bose bari baturutse i Kigali harimo abanyamakuru n’aba producer uburyo bakomeje kumuba hafi cyane , by’umwihariko yashimiye Riderman n’ibisumizi byose .

Dore uko byari byifashe mu mafoto

Mc kate gustave umenyerewe cyane mu kiganiro Ten super star kuri radio 10 akomeje kubyitwaramo neza muri iyi minsi

Black Cent umusore uri kuzamukra mu bisumizi nawe yaririmbiye abakunzi ba hip Hop

Umwana muto Benzo akomeje kwigaragaza

M Izzo ati uru ni urugendo rurerure

Tms nawe wo mu bisumizi ngo amazi ni magari hakenewe umusare

Christopher na edouce bari bagiye gufasha ama- g nubwo batabonye umwanya wo kuririmba

Fireman na Bull Dogg ubwo bageraga i musanze abafana babo babuzuyeho

abakunzi ba Young Grace bo muri musanze barabyinnye cyane kandi nawe yarabasusurukije

Jack B yabyiniye abakunzie karahava kabone ko amaze kugaragaza ubuhanga mu kubyina

Ama-G the Black mu ndirimbo ye Uruhinja abkuzni be baramuzegurutse maze bafatanya kuyiririmba

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s