Ally soudy ngo akumbuye inshuti ze ndetse no mu Rwanda cyane.


Ally soudy ngo akumbuye inshuti ze ndetse no mu

Rwanda cyane.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wari ukunzwe hano mu Rwanda aho yakoraga kuri Radio Isango star Mu kiganiro Sunday Night n’Isango na Muzika nyuma yo kwerekeza ku mugabane w’Amerika mu mugi wa Utah aho abana n’umuryango we Carine ndetse n’umawna baherutse kwibaruka Warris yagize icyo atangaza nyuma y’Iminsi mike akigerayo .

Mu kiganiro yagiranye na Rwandastar.net yagize ati ” Kuri ubu ndi Utah n’umuryango wanjye twagezeyeyo amahoro nta kibazo kandi urugendo rwagenze neza cyane ,Tumubajije uko yabonye muri Amerika yatubwiye ko itandukaniro ryinshi cyane na hano iwacu gusa ikigaragaraza cyane ni neige kandi harakonje cyane bishoboka .

Tumubajije ikintu cyaba cyaramushimishije yasubije ati kuva yahagera kubera umunaniro w’urugendo ataratagira kwishimisha kuko atarajya mundoto nifuza kugeraho kandi sindatembera cyane ngo mbe natangira gutangara bikabije.

Ally Soudy n’umufasha we n’umuhungu wabo Warris ubwo bari mu kiruhuko i Washington

Twakomeje tuganira nawe tumubaza ikintu yaba akumbuye mu Rwanda Atubwira ko akumbuye inshuti ze nyinshi cyane n’ibiganiro yakoraga Isango na muzika ndetse na Sunday night.

Abajijwe niba igenda rye nk’umwe mu bantu bari bafatiye runini showbiz nyarwanda nta kibazo abibonamo yasubije muri aya magambo << Simbihamya kuko muribyinshi twakoze nabifashanyagamo nabagenzi banjye kandi bo baracyari mu Rwanda kandi nibaza ko nabo bakunda ibyo bakora cyeretse nibatezuka kubyo twari twariyemeje birimo gukunda u Rwanda tugateza imbere ibituma u Rwanda ruza imbere muri byose nkuko president Kagame yahoraga abidusaba twe tugahitamo secteur ya showbiz>>

Ally Soudy n’umuryango we ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Utah aho batuye

Turangiza ikiganiro na Ally Soudy yagize icyo yisabira abahanzi nyarwanda nk’inshuti ze z’ibihe byose ababwira ko ati” Ikintu nabibwira ntakindi,nuko bakwiye guha ubuhanzi bwabo agaciro bakumva ko guhanga atari kubura nicyo ukora cg umwanya wo gukoresha ibiyobyabwenge n; ubusambanyi,ndetse bagakora nk’ abanyamwuga bateza imbere ibihangano byabo n ubuhanzi bwabo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s