abahanzi nyarwanda mw’itorero ry’iguhugu


umwaka utaha wa 2013, abahanzi nyarwanda bose bazajyanwa mu itorero ry’igihugu(Ingando) bahabwe amahugurwa ku muco n’indangagaciro ziranga abanyarwanda.

umwaka utaha wa 2013, abahanzi nyarwanda bose bazajyanwa mu itorero ry’igihugu(Ingando) bahabwe amahugurwa ku muco n’indangagaciro ziranga abanyarwanda.

Ibi byemejwe na nyakubahwa Rucagu Boniface, umuyobozi w’itorero ry’igihugu nyuma yo kubona ko abahanzi nyarwanda ari bamwe mu bantu b’ingenzi bafasha ubuyobozi bw’igihugu kugeza ubutumwa bwubaka igihugu ku baturage.

Imyitwarire, umuco, imivugire n’imimerere by’abahanzi nyarwanda ikwiye kuba ari ntamakemwa kugira ngo abababonamo icyitegererezo babakureho umuco mwiza n’ikinyabupfura bibaranga mu buzima bwa buri munsi.

Rucagu Boniface ati: “Abahanzi nyarwanda turabakeneye cyane kuko badufasha byinshi gukangurira imbaga kwitwara neza. Abahanzi ni indorerwamo za rubanda bityo tukaba dufite gahunda ikomeye yo kubajyana mu itorero.”

N’ubwo itorero ry’igihugu rigishakisha ubushobozi, abahanzi bose bazajyanwa mu itorero ry’igihugu bigishwe mu buryo bunonosoye ubunyarwanda nyabwo.

Rucagu ati: “Ubu icyo turimo dushaka ni amikoro yatuma tubajyana tukamarana icyumweru tuganira, dushyira ku murongo ibyo duzafatanya mu gutoza abanyarwanda. Ubu rero turateganya ko umwaka utaha twa 2013 twakagombye kubigeraho.”

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s